Sign in
Sign in
Sign in
Select Language
025

Al-Furqan 25:77 قل ما يعبا بكم ربي لولا دعاوكم فقد كذبتم فسوف يكون لزاما ٧٧

25:77
قُلۡ
مَا
يَعۡبَؤُاْ
بِكُمۡ
رَبِّي
لَوۡلَا
دُعَآؤُكُمۡۖ
فَقَدۡ
كَذَّبۡتُمۡ
فَسَوۡفَ
يَكُونُ
لِزَامَۢا
٧٧
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho ariko (mwebwe abahakanyi) mwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho.”
Continue Reading

Read Tafsir

Ibn Kathir (Abridged)

The Reward of the Servants of the Most Gracious, and a Warning to the People of Makkah

After mentioning the beautiful attributes of His believing servants, and their fine words and deeds, Allah then says:

أُوْلَـئِكَ

(Those) meaning, the people who are described in this manner,

يُجْزَوْنَ

(will be reward

…

The Reward of the Servants of the Most Gracious, and a Warning to the People of Makkah

After mentioning the beautiful attributes of His believing serva

…
More Tafsirs

Read in Context

Chapter 25, Page 366, Juz 19

61. Ubutagatifu ni ubw’uwashyize inyenyeri nini mu kirere, akanashyiramo itara ryaka (izuba) ndetse n’ukwezi kumurika. 62. Ni na We washyizeho ugusimburana kw’ijoro n’amanywa (kugira ngo bibere isomo) wa wundi ushaka kwibuka cyangwa gushimira. 63. Kandi abagaragu ba (Allah) Nyirimpuhwe ni ba bandi bagenda ku isi biyoroheje. N’iyo injiji zibavugishije (amagambo mabi) baravuga bati “Amahoro!” 64. Ni na bo barara amajoro bubama, ndetse banahagaze (basingiza) Nyagasani wabo. 65. Ni na bo bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri ibihano byawo bizahoraho.” 66. Mu by’ukuri (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura. 67. Ni na bo batanga (mu byo batunze) badasesagura, cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi. 68. Ni na bo batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibabaza). 69. Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse. 70. Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. 71. Kandi uwicujije akanakora ibyiza, mu by’ukuri aba yicujije kuri Allah ukwicuza nyako. 72. (Abagaragu ba Nyirimpuhwe kandi) ni na bo batajya baba abahamya b’ibinyoma, kandi iyo banyuze ku bidafite akamaro, babinyuraho biyubashye. 73. Ni na bo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona. 74. Ni na bo kandi bavuga bati “Nyagasani wacu! Duhe kunezezwa n’abagore bacu ndetse n’urubyaro rwacu, kandi utugire kuba abayobozi b’abagandukiramana.” 75. Abo ni bo bazahembwa imyanya yo hejuru (mu ijuru) kubera ukwihangana kwabo. Bazakirizwamo indamutso n’amagambo by’amahoro, 76. Bazabamo ubuziraherezo. Ni ho hantu heza ho kuba no gutura. 77. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho ariko (mwebwe abahakanyi) mwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho.”

- The Rwanda Muslims Association team

Notes and Reflections

You do not have any notes or reflections on this verse.

Notes placeholders

Stay Connected to the Quran ❤️

Short meaningful reminders to reset, reflect and stay connected to the Quran.

Read, Listen, Search, and Reflect on the Quran

Quran.com is a trusted platform used by millions worldwide to read, search, listen to, and reflect on the Quran in multiple languages. It provides translations, tafsir, recitations, word-by-word translation, and tools for deeper study, making the Quran accessible to everyone.

As a Sadaqah Jariyah, Quran.com is dedicated to helping people connect deeply with the Quran. Supported by Quran.Foundation, a 501(c)(3) non-profit organization, Quran.com continues to grow as a free and valuable resource for all, Alhamdulillah.

Navigate
Home
Quran Radio
Reciters
About Us
Developers
Product Updates
Feedback
Help
Donate
Our Projects
Quran.com
Quran For Android
Quran iOS
QuranReflect.com
Quran.AI
Sunnah.com
Nuqayah.com
Legacy.Quran.com
Corpus.Quran.com
Non-profit projects owned, managed, or sponsored by Quran.Foundation
Popular Links
Duas from the Quran
Quran Verse of the Day
Ayatul Kursi
Yaseen
Al Mulk
Ar-Rahman
Al Waqi'ah
Al Kahf
Al Muzzammil
SitemapPrivacyTerms and Conditions
© 2026 Quran.com. All Rights Reserved
Contribute