Sign in
Sign in
Sign in
Select Language
059

Al-Hashr 59:2 هو الذي اخرج الذين كفروا من اهل الكتاب من ديارهم لاول الحشر ما ظننتم ان يخرجوا وظنوا انهم مانعتهم حصونهم من الله فاتاهم الله من حيث لم يحتسبوا وقذف في قلوبهم الرعب يخربون بيوتهم بايديهم وايدي المومنين فاعتبروا يا اولي الابصار ٢

59:2
هُوَ
ٱلَّذِيٓ
أَخۡرَجَ
ٱلَّذِينَ
كَفَرُواْ
مِنۡ
أَهۡلِ
ٱلۡكِتَٰبِ
مِن
دِيَٰرِهِمۡ
لِأَوَّلِ
ٱلۡحَشۡرِۚ
مَا
ظَنَنتُمۡ
أَن
يَخۡرُجُواْۖ
وَظَنُّوٓاْ
أَنَّهُم
مَّانِعَتُهُمۡ
حُصُونُهُم
مِّنَ
ٱللَّهِ
فَأَتَىٰهُمُ
ٱللَّهُ
مِنۡ
حَيۡثُ
لَمۡ
يَحۡتَسِبُواْۖ
وَقَذَفَ
فِي
قُلُوبِهِمُ
ٱلرُّعۡبَۚ
يُخۡرِبُونَ
بُيُوتَهُم
بِأَيۡدِيهِمۡ
وَأَيۡدِي
ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
فَٱعۡتَبِرُواْ
يَٰٓأُوْلِي
ٱلۡأَبۡصَٰرِ
٢
Ni We wamenesheje abahakanye bo mu bahawe igitabo, abakura mu ngo zabo ku ikoraniro rya mbere.1 Ntimwakekaga ko bagenda kandi na bo bakekaga ko inyubako zabo z’imitamenwa zabarinda (ibihano bya) Allah! Nyamara ibihano bya Allah byabagezeho biturutse aho batakekaga, nuko abateza ubwoba mu mitima kugeza ubwo bisenyeye amazu bakoresheje amaboko yabo ndetse n’amaboko y’abemeramana. Ngaho nimubikuremo isomo yemwe abashishoza!
Continue Reading

Read Tafsir

Ibn Kathir (Abridged)

Which was revealed in Al-Madinah

Ibn `Abbas used to call this chapter, `Surah Bani An-Nadir.' Sa`id bin Mansur recorded that Sa`id bin Jubayr said, "I asked Ibn `Abbas about Surat Al-Hashr and he said, `It was revealed about Bani An-Nadir."' Al-Bukhari and Muslim recorded it using another chain of na

…

Which was revealed in Al-Madinah

Ibn `Abbas used to call this chapter, `Surah Bani An-Nadir.' Sa`id bin Mansur recorded that Sa`id bin Jubayr said, "I

…
More Tafsirs

Read in Context

Chapter 59, Page 545, Juz 28

1. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. 2. Ni We wamenesheje abahakanye bo mu bahawe igitabo, abakura mu ngo zabo ku ikoraniro rya mbere. Ntimwakekaga ko bagenda kandi na bo bakekaga ko inyubako zabo z’imitamenwa zabarinda (ibihano bya) Allah! Nyamara ibihano bya Allah byabagezeho biturutse aho batakekaga, nuko abateza ubwoba mu mitima kugeza ubwo bisenyeye amazu bakoresheje amaboko yabo ndetse n’amaboko y’abemeramana. Ngaho nimubikuremo isomo yemwe abashishoza! 3. N’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro. 4. Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye; kandi uca ukubiri na Allah (amenye ko) Allah ari Nyiribihano bikaze. 5. (Yemwe abemeye!) Ibiti by’imitende (by’abanzi banyu) mwatemye cyangwa ibyo mwaretse bihagaze ku bitsinsi byabyo, byari ku bw’uburenganzira bwa Allah, no kugira ngo asuzuguze ibyigomeke. 6. N’ibyo Allah yahaye Intumwa ye (Muhamadi) nk’iminyago bibaturutseho, ibyo ntabwo mwigeze mwiyuha akuya mukoresheje amafarasi cyangwa ingamiya; ariko Allah atiza imbaraga Intumwa ze (ngo zitsinde) uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose. 7. Ibyo Allah yahaye Intumwa ye nk’iminyago iturutse ku bantu bo mu midugudu (hatabayeho imirwano), ni ibya Allah n’Intumwa ye, abafitanye isano rya hafi (n’Intumwa), imfubyi, abakene n’abashiriwe ku rugendo; kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa. Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze. 8. (Muri iyo minyago kandi harimo igice cyagenewe) abakene bimutse (bava i Maka) bameneshejwe mu ngo zabo n’imitungo yabo, (babikoze) bashaka ingabire ziturutse kwa Allah no kwishimirwa na We, ndetse no gutera inkunga Allah n’Intumwa ye. Abo ni bo banyakuri. 9. Naho ba bandi batuye iki gihugu (cya Madina) mbere yabo, bahisemo ukwemera banakunda abimutse babagana, kandi mu mitima ntibararikire ibyo (abo bimukira) bahawe, ahubwo bagaharira abandi bo biretse, kabone n’ubwo na bo ubwabo babaga babikeneye. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda. 10. Na ba bandi baje nyuma yabo, baravuga bati “Nyagasani wacu! Tubabarire, twe n’abavandimwe bacu batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzatume mu mitima yacu harangwamo urwango ku bemeramana. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Nyirimpuhwe nyinshi, Nyirimbabazi.”

- The Rwanda Muslims Association team

Notes and Reflections

You do not have any notes or reflections on this verse.

Notes placeholders

Stay Connected to the Quran ❤️

Short meaningful reminders to reset, reflect and stay connected to the Quran.

Read, Listen, Search, and Reflect on the Quran

Quran.com is a trusted platform used by millions worldwide to read, search, listen to, and reflect on the Quran in multiple languages. It provides translations, tafsir, recitations, word-by-word translation, and tools for deeper study, making the Quran accessible to everyone.

As a Sadaqah Jariyah, Quran.com is dedicated to helping people connect deeply with the Quran. Supported by Quran.Foundation, a 501(c)(3) non-profit organization, Quran.com continues to grow as a free and valuable resource for all, Alhamdulillah.

Navigate
Home
Quran Radio
Reciters
About Us
Developers
Product Updates
Feedback
Help
Donate
Our Projects
Quran.com
Quran For Android
Quran iOS
QuranReflect.com
Quran.AI
Sunnah.com
Nuqayah.com
Legacy.Quran.com
Corpus.Quran.com
Non-profit projects owned, managed, or sponsored by Quran.Foundation
Popular Links
Duas from the Quran
Quran Verse of the Day
Ayatul Kursi
Yaseen
Al Mulk
Ar-Rahman
Al Waqi'ah
Al Kahf
Al Muzzammil
SitemapPrivacyTerms and Conditions
© 2026 Quran.com. All Rights Reserved
Contribute