Sign in
Sign in
Sign in
Select Language
018

Al-Kahf 18:100 وعرضنا جهنم يوميذ للكافرين عرضا ١٠٠

18:100
وَعَرَضۡنَا
جَهَنَّمَ
يَوۡمَئِذٖ
لِّلۡكَٰفِرِينَ
عَرۡضًا
١٠٠
Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawugaragariza abahakanyi (bawubone) imbona nkubone,
Continue Reading

Read Tafsir

Ibn Kathir (Abridged)

Hell will be displayed before the Disbelievers on the Day of Resurrection

Allah tells us what He will do to the disbelievers on the Day of Resurrection. He will show Hell to them, meaning He will bring it forth for them to see its punishment and torment before they enter it. This will intensify their

…

Hell will be displayed before the Disbelievers on the Day of Resurrection

Allah tells us what He will do to the disbelievers on the Day of Resurrection

…
More Tafsirs

Read in Context

Chapter 18, Page 304, Juz 16

83. Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku witwa Dhul Qar’nayini. Vuga uti “Ndagira icyo mubabwiraho.” 84. Rwose twamuhaye ububasha ku isi, ndetse tunamuha uburyo bwo kugera ku byo ashaka. 85. Nuko akurikira inzira. 86. Kugeza ubwo yageze aho izuba rirengera, akabona rirengera mu mugezi w’amazi ashyushye n’isayo ryirabura, nuko ahasanga abantu. Turamubwira tuti “Yewe Dhul Qar’nayini! Nushaka ubahane (kubera ko batemera Imana) cyangwa ubagirire neza (ubigishe).” 87. (Dhul Qar’nayini) aravuga ati “Uwakoze ibikorwa bibi (agahakana Nyagasani we) tuzamuhana (hano ku isi), hanyuma azasubizwe kwa Nyagasani we amuhanishe igihano gihambaye.” 88. Naho uwemeye (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azagororerwa ibyiza (Ijuru), kandi tuzamworohereza (tumuha amategeko amworoheye). 89. Nuko ahindura inzira, 90. Kugeza ubwo yageze aho izuba rirasira, asanga rirasira ku bantu tutahaye ubwugamo. 91. Ni uko byagenze. Kandi rwose twari tuzi neza ibye (Dhul Qar’nayni). 92. Nuko akurikira indi nzira. 93. Kugeza ubwo yageze hagati y’imisozi ibiri miremire, inyuma yayo ahasanga abantu batumvaga neza (ibyo babwirwa bitewe no kudasobanukirwa neza ururimi). 94. Baravuga bati “Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri Yaajuja na Maajuja bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo?” 95. Arabasubiza ati “Ibyo Nyagasani wanjye yanshoboje (ubutunzi n’ububasha) ni byo byiza (kurusha ibyo mwampa).” Ahubwo nimumfashe mukoresheje imbaraga nubake urukuta hagati yanyu na bo. 96. “Nimunzanire ibice by’ibyuma (nuko abyubaka hagati ya ya misozi ibiri), bimaze kuringanira na yo, aravuga ati “Nimucanire (ibyo byuma)”! Bimaze gutukura aravuga ati “Nimunzanire umushongi w’umuringa nywusukeho.” 97. Nuko (Yaajuja na Maajuja) ntibongera gushobora kururenga, habe no kongera kurupfumura. 98. (Dhul Qar’nayini) aravuga ati “(Uru rukuta) ni impuhwe za Nyagasani wanjye (ku biremwa), ariko isezerano rya Nyagasani wanjye (imperuka) nirisohora, azaruhindura ubushwange. Kandi isezerano rya Nyagasani wanjye ni ukuri.” 99. Nuko kuri uwo munsi (isezerano ryacu rizasohoreraho), tuzareka (Yaajuja na Maajuja) babyigane bamwe barwana n’abandi (banyuranamo ari uruvunganzoka), maze nihavuzwa impanda, tuzabakoranyirize hamwe bose. 100. Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawugaragariza abahakanyi (bawubone) imbona nkubone, 101. (Ba bahakanyi) amaso yabo yari ariho igikingirizo cyababuzaga kubona urwibutso rwanjye (Qur’an), kandi ntibashobore no kumva (iyo Qur’an).

- The Rwanda Muslims Association team

Notes and Reflections

You do not have any notes or reflections on this verse.

Notes placeholders

Stay Connected to the Quran ❤️

Short meaningful reminders to reset, reflect and stay connected to the Quran.

Read, Listen, Search, and Reflect on the Quran

Quran.com is a trusted platform used by millions worldwide to read, search, listen to, and reflect on the Quran in multiple languages. It provides translations, tafsir, recitations, word-by-word translation, and tools for deeper study, making the Quran accessible to everyone.

As a Sadaqah Jariyah, Quran.com is dedicated to helping people connect deeply with the Quran. Supported by Quran.Foundation, a 501(c)(3) non-profit organization, Quran.com continues to grow as a free and valuable resource for all, Alhamdulillah.

Navigate
Home
Quran Radio
Reciters
About Us
Developers
Product Updates
Feedback
Help
Donate
Our Projects
Quran.com
Quran For Android
Quran iOS
QuranReflect.com
Quran.AI
Sunnah.com
Nuqayah.com
Legacy.Quran.com
Corpus.Quran.com
Non-profit projects owned, managed, or sponsored by Quran.Foundation
Popular Links
Duas from the Quran
Quran Verse of the Day
Ayatul Kursi
Yaseen
Al Mulk
Ar-Rahman
Al Waqi'ah
Al Kahf
Al Muzzammil
SitemapPrivacyTerms and Conditions
© 2026 Quran.com. All Rights Reserved
Contribute