Read and listen to Surah Al-Mujadila with translation, tafsir, audio recitation, word-by-word meaning, and transliteration. Translation by The Rwanda Muslims Association Team.
Mu by’ukuri Allah yumvise imvugo ya wa wundi (umugore witwa Khawulat bint Tha’labat) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin A-Swamit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane.