Sign in
Sign in
Sign in
Select Language
026

Ash-Shu'ara 26:102 فلو ان لنا كرة فنكون من المومنين ١٠٢

26:102
فَلَوۡ
أَنَّ
لَنَا
كَرَّةٗ
فَنَكُونَ
مِنَ
ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
١٠٢
Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira ku isi maze ngo tube mu bemeramana.
Continue Reading

Read Tafsir

Ibn Kathir (Abridged)

Those Who have Taqwa and the Astray on the Day of Resurrection, and the Arguments and Sorrow of the Erring

وَأُزْلِفَتِ الْجَنَّةُ

(And Paradise will be brought near) means, it will be brought close to its people, adorned and decorated for them to behold it. Its people are the pious who preferred it t

…

Those Who have Taqwa and the Astray on the Day of Resurrection, and the Arguments and Sorrow of the Erring

وَأُزْلِفَتِ الْجَنَّةُ

(And Paradise will be

…
More Tafsirs

Read in Context

Chapter 26, Page 371, Juz 19

69. (Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu. 70. Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ese ibi ni ibiki musenga?” 71. Baravuga bati “Tugaragira ibishusho kandi tuzahora tubisenga.” 72. (Ibrahimu) aravuga ati “Ese iyo mubisabye birabumva?” 73. “Cyangwa hari icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?” 74. Baravuga bati “(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo.” 75. (Ibrahimu) aravuga ati “Ese ntimutekereza ku byo musenga?” 76. “Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere?” 77. “Mu by’ukuri ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose.” 78. “We wandemye akaba ari na We unyobora.” 79. “Ni na We umpa icyo kurya n’icyo kunywa.” 80. “N’iyo ndwaye ni We unkiza.” 81. “Ni na We uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka). 82. Kandi ni We niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka. 83. Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane. 84. Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma. 85. Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema. 86. Unababarire data kuko mu by’ukuri ari mu bayobye. 87. Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa. 88. Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo). 89. Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana). 90. Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah. 91. N’umuriro uzagaragarizwa abayobye (ba nyamujya iyo bijya). 92. Nuko babwirwe bati “Ibyo mwajyaga musenga biri he? 93. “Bitari Allah? Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo?” 94. Maze bo ndetse n’abayobye bajugunywemo (mu muriro) bacuramye. 95. Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose. 96. Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati, 97. “Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga).” 98. Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose. 99. Kandi nta bandi batuyobeje batari inkozi z’ibibi. 100. None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano). 101. Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe). 102. Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira ku isi maze ngo tube mu bemeramana. 103. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera. 104. Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

- The Rwanda Muslims Association team

Notes and Reflections

You do not have any notes or reflections on this verse.

Notes placeholders

Stay Connected to the Quran ❤️

Short meaningful reminders to reset, reflect and stay connected to the Quran.

Read, Listen, Search, and Reflect on the Quran

Quran.com is a trusted platform used by millions worldwide to read, search, listen to, and reflect on the Quran in multiple languages. It provides translations, tafsir, recitations, word-by-word translation, and tools for deeper study, making the Quran accessible to everyone.

As a Sadaqah Jariyah, Quran.com is dedicated to helping people connect deeply with the Quran. Supported by Quran.Foundation, a 501(c)(3) non-profit organization, Quran.com continues to grow as a free and valuable resource for all, Alhamdulillah.

Navigate
Home
Quran Radio
Reciters
About Us
Developers
Product Updates
Feedback
Help
Donate
Our Projects
Quran.com
Quran For Android
Quran iOS
QuranReflect.com
Quran.AI
Sunnah.com
Nuqayah.com
Legacy.Quran.com
Corpus.Quran.com
Non-profit projects owned, managed, or sponsored by Quran.Foundation
Popular Links
Duas from the Quran
Quran Verse of the Day
Ayatul Kursi
Yaseen
Al Mulk
Ar-Rahman
Al Waqi'ah
Al Kahf
Al Muzzammil
SitemapPrivacyTerms and Conditions
© 2026 Quran.com. All Rights Reserved
Contribute